Hariho abantu bababazwa n’uko abandi batabakunda cyangwa batabitayeho.
Nyamara, urukundo rw’Imana, rurenze urukundo rwose rw’abantu n’ibitekerezaho byabo, ruraduhagije.
« Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. »(Yohana 3:16)
Abantu ntibagomba kudukunda, ntibagomba no kutwubaha. Ugomba kudukunda no kutwubaha ni Imana yacu.
Imana iradukunda kandi ikatwubaha kuko izi agaciro kacu kubwo kuturema mu ishusho yayo no kubwo kuba yaradutambiye umwana wayo.
Ntidukwiye rero guhangayikishwa n’uko hariho abantu batadukunda cyangwa batatwubaha. Abo, ibyo bazabibazwa n’Imana.
Ku ruhande rwacyu, reka dukunde kandi twubahe bose.
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kunyurwa n’urukundo rwawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA