URUKUNDO SI AMARANGAMUTIMA

Bibiliya itwigisha ko Imana ari urukundo kandi ko babonera ko turi ab’Imana ku rukundo dukundana.

Ariko birababaje kubona hari bamwe bitiranya urukundo n’amarangamutima!
Nyamara, niba « Imana ari urukundo » nk’uko byanditswe muri 1Yohana 4:8, urukundo ntirushobora kuba amarangamutima. Ni runini cyane kandi rurakomeye kuruta amarangamutima.
Ni uburyo Imana yigaragazamo kuko nk’uko Imana yabikoze mu kohereza Umwana wayo w’ikinege ngo apfe kumusaraba kugirango ikiremwamuntu kirokoke.
« Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. »(Yohana 3:16)
Yesu yerekanye kandi urukundo adukunda ashyira ubuzima bwe kumusaraba.

Urukundo rero ntabwo ari amarangamutima, reka urujijo rwose ruveho.
Iyo umuntu avuze ati « Nakunze », biba ari amarangamutima, ntabwo biba ari urukundo.
Kandi urwo rukundo rushobora guhindukamo urwango umwanya uwariwo wose.
Ariko, ntidushobora kwanga umuntu dukunda by’ukuri, twanga gusa abantu twakunda urukundo rw’akanya gato.
Aho niho dusanga itandukaniro riri hagati y’urukundo rw’ukuri n’urukundo rw’akanya gato.
Urukundo ntabwo ari amarangamutima, ni ubuzima.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe kutongera kwitiranya urukundo n’amarangamutima kandi udufashe gukunda nk’uko ukunda.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *