Ntawe ushobora kurokora ubugingo bwacu uretse Imana yacu yonyine.
Niyo mpamvu Dawidi atiyambaza umuntu uwo ari we wese, yewe n’abatambyi, ahubwo yitabaza Imana.
« Uwiteka, garuka utabare umutima wanjye,Unkize ku bw’imbabazi zawe. Kuko ūpfuye atakikwibuka,Ni nde uzagushimira ikuzimu? »(Zaburi 6:5-6)
Ikosa riguma ryisubiramo, icyaha tutihana kimwe n’imyitwarire mibi n’ingeso mbi tutashoboye kureka, bigize umutwaro uremereye imitima yacu tugomba gusaba Umwami kudukiza.
Turasaba Imana kudukiza ibintu byose bishobora kutubuza kuyegera no kuyishimira tukiriho.
Kubera imbabazi zayo Imana ntiyihutira kuduhana. « Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana. »(2 Petero 3:9)
Ni ukubera imbabazi zayo ari nako idukiza mubyo tunaniwe kwikiza no mubyo ntawundi ushobora kudukiza.
Kandi Imana ntabwo idukiza cyangwa ngo idutabare kubera ubudahemuka bwacu cyangwa ikindi kintu cyose kidukomokaho, ahubwo ni ku bw’imbabazi zayo gusa. Imana yacu ni Imana y’urukundo n’impuhwe.
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, tabara imitima yacu, kugirango tubashe kugushima no kugusenga.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA