Muburyo bumwe cyangwa ubundi, Imana iha nk’umugisha abana bayo ubuzima bwiza, akazi keza, kuzamurwa mu ntera, intsinzi mu buzima, n’ibindi.
Iyo tubonye cyangwa twumva abandi bahabwa imigisha, nta mpamvu dufite yo gucika intege cyangwa kugira ishyari. Ahubwo,tugomba kumenya ko ubutaha ari twe dukurukiraho.
Muby’ukuri, Imana ntitugisha inama mu guha umugisha umuntu uwo ari we wese, cyangwa ngo hagire uwo igisha inama kugira iduhe imigisha.
Byongeye kandi, Imana ntabwo iha umugisha abana bayo kuko byanze bikunze babikwiye.
Kubera twese turi abana bayo, Imana idukunda twese ku rugero rumwe kandi yita kuri buriwese:
« Nta cyo umuntu yashobora kwiha ubwe, keretse yagihawe kivuye mu ijuru. »(Yohana 3:27)
Imana yacu irakize. Ifite ibyo buri wese akeneye kubw’ibyishimo bye no kunyurwa kwe.
Niba iha umugisha abandi uyu munsi, reka tumenye ko ubutaha ari twe.
Noneho, reka twitegure imigisha yacu.
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, uduhe umugisha uyu munsi nk’uko wahaye abandi umugisha mbere.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA