WAR’UZI KO URI IMANA ?

Igitabo cy’amategeko kivuga ko turi imana:
« Muri imana, mwese muri abana b’Isumbabyose. »(Zaburi 82:6)
Ndetse na Yesu arabyemeza:
« Ntibyanditswe mu Mategeko yanyu ngo ‘Navuze ngo muri imana’? »(Yohana 10:34)

Niba wari uzi ko uri imana, kubera ko uri umwana w’Isumbabyose, wakorwa n’isoni n’ibyo utekereza, ibyo uvuga cyangwa ukora bibabaza so Imana kandi bigashimisha umwanzi we Satani.
Isuzume rero, ureke ikintu cyose utekereza, uvuga cyangwa ukora kitubahisha kandi kitubahiriza iryo zina ry’Imana wahawe.
Noneho, Imana data ibwira abantu bose iti:
« Mube abera kuko njye, Uwiteka Imana yanyu, ndi uwera. »(Abalewi 19:2)

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, udufashe kubaha no kubahisha izina ryawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *