Igihe Yesu yabwiraga Petero ngo amukurikire, yarahindukiye, abona umwigishwa Yesu yakundaga, noneho abwira Yesu ati:
« Mwami, uyu se azamera ate? »(Yohana 21:21)
Yesu aramusubiza ati:
« Niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira, upfa iki? Nkurikira. »(Yohana 21:22)
Niba ugereranije ubuzima bwawe n’ubuzima bw’abandi, ushobora kubona basa nk’aho bameze neza, ko bateye imbere, cyangwa ko badafite ibibazo nk’ibyo ufite.
Upfa iki?
Reba ibikureba, umugambi w’Imana kuri wewe utandukanye n’uwo ifite ku bandi.
Reka guta umwanya wawe wigereranya n’abandi,kuko, byagutera kwifuza cyangwa ishyari, noneho bikubuza gukurikira Yesu.
Erega ibyo ubona abandi bafite wowe udafite, ni Yesu ubitanga, n’uko ubona bari kandi wifuzaga kumera ni Yesu yakubagize.
Ibyo Yesu atabigukoreye, azaba ifite impamvu yo kutabigukorera. Ntibizakubuze kumukurikira kuko ikiruta byose ugomba kwifuza, n’uko yakugeza mu ijuru.
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kutazongera kugereranya ubuzima bwacu n’ubuzima bw’abandi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA