WIKWISUZUGURA !

Igihe kinini, twisuzugura ubwacu, gusa kuberako twirengagije ubushobozi Imana yaduhaye.
Nyamara, IMANA irashaka ko tubukoresha.

Nk’urugero, reka tuvuge uko byagendeye Gideyoni, watinze gusohoza ubutumwa bwo kubohoza Isiraheli kuko yari yisuzuguye, agira ati:
« Iwacu ko turi aboroheje mu muryango wa Manase, nkaba ndi umuhererezi mu nzu ya data yose. »(Abacamanza 6:15)

IMANA yari imubwiye iti:
« Genda uko izo mbaraga zawe zingana, ukize Abisirayeli amaboko y’Abamidiyani. Si jye ugutumye? »(Abacamanza 6:14)

Gideyoni yagereranywa hano na buri mwana w’Imana, Abamidiyani nabo n’umwanzi cyangwa ibigeragezo byose.
Kuva aho twakiriye Yesu mu buzima bwacu kandi tukamwemera nk’Umwami n’Umukiza wacu, twakiriye hamwe nawe ubushobozi bwose bukenewe, n’imbaraga zose zikenewe kugirango duhangane n’umwanzi cyangwa n’ikigeragezo icyo ari cyo cyose.
Ntampamvu rero yo kwisuzugura kuko hamwe na Yesu, dufite byose kandi « muri byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze. »(Abaroma 8:37)

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kutazongera kwisuzugura ubwacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *