Y333, UMURONGO WO GUHAMAGARA IMANA

Muri buri gihugu, buri serivisi yihutirwa ifite umurongo wayo wa telefone.
Mu bihugu bimwe, uhamagara 17 cyangwa 112 kugira ngo ubone ubufasha bwa polisi, 912 kugira ubone ubufasha bw’imbangukiragutabara, 18 kugira ubone ubufasha bw’abashinzwe kuzimya umuriro mu gihe habaye inkongi y’umuriro, n’ibindi.
Ariko, mu mahanga yose y’isi, hari umurongo uhabwa abantu bose bashaka guhamagara Imana ngo ibafashe. Uwo murongo ni Y333.

Igihe Yeremiya yari muri gereza niho Imana yamuhamagariye gusenga iramubwira iti:
« Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya. »(Yeremiya 33:3)

Y333 rero ni Yeremiya 33:3.
Aha niho Imana ubwayo idusobanurira ko dufite uburenganzira bwo kuyihamagara igihe cyose tuyikeneye.
Iyo imitima yacu iducira urubanza, mu gihe uburemere bw’icyaha buturenze cyangwa mu gihe turi mu bibazo, tugomba guhita twiyambaza Imana, kandi nato itwemerera kudutabara, kudusubiza, kutwereka no kudukorera ibyo tudatekereza ko bishoboka.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe guhora tuguhamagara igihe cyose dukeneye ubufasha bwawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *