YAKOZE IBITUNGANIYE UWITEKA

Abijamu yategetse Yeruzalemu imyaka ibiri gusa, asimbuye se Rehobowamu mwene Salomo. Muri iyo myaka ibiri ntabwo yashimishije Imana kuko yihaye ibyaha byose bya se. Umuhungu we Asa yamusimbuye, ariko ashimisha Imana maze amara imyaka mirongo ine ku ngoma.

« Asa uwo yakoraga ibitunganiye Uwiteka nk’uko sekuruza Dawidi yakoraga. »(1Abami 15:11)

Muby’ukuri, usibye kubaha Imana gukomeye, Asa yayoboye politiki y’amadini yari igizwe no guteza imbere gusenga Uhoraho gusa, no kurwanya gusenga imana z’Abanyakanani, kwirukana abatinganyi no gusenya ibigirwamana n’ibishushanyo, n’ibibanza byo gusengeramo imana z’abanyamahanga.(Soma 1Abami 15:12)

Ariko, n’ubwo yari afite umwete wera, Asa ntiyashoboye kweza rwose igihugu ngo ace burundu gusenga ibigirwamana kuko atasenye ahantu hirengeye. Ariko umutima we wari kumwe n’Imana.
Inyungu zacu zigomba kuba mu gukora ibitunganiye Uwiteka.
Muby’ukuri, ibikorwa byacu byose ntibizigera bitungana. Ariko ibizashimisha Imana kandi bikatugirira neza ni imyifatire y’imitima yacu yo gushaka gukora ibitunganye mu maso yayo.
Reka buri gihe duharanire gukora ibitunganiye Imana.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe guhora dukora ibitunganye mu maso yawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenga, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *