YAKOZE IBYANGWA N’IMANA !

Salomo wari wahawe n’Imana impano y’ubwenge kandi wari ufite se Dawidi nk’urugero rwerekeye umubano n’Imana, yakoze ibyangwa n’Imana.

« Salomo yakoze ibyangwa n’Uwiteka, ntiyayoboka Uwiteka rwose nka se Dawidi. »(1 Abami 11:6)

Byagenze bite noneho ko Salomo yaje gukora ibyangwa imbere y’Imana kandi yari umunyabwenge?

1. Umutima we wahinduwe n’abagore:
Salomo yari afite abagore b’imfura magana arindwi, n’ab’inshoreke magana atatu. Nuko abo bagore be bamuyobya umutima, bamwibagiza Imana.(Soma 1 Abami 11:3-4)
Umuntu wese wishora mu rukundo rw’abagore byanze bikunze acika intege mu mwuka.

2. Ntiyakomeje kumvira Imana:
Salomo yagomba gukoresha amagambo ye y’ubwenge niba yarakomeje kumvira Imana.
Niba tutumviye Imana, ntidushobora kuguma mu kuri. Kandi gutandukira ku kuri ni ugukora ibyangwa n’Imana.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, udufashe kutazigera dukora ibyangwa nawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *