Igihe cyose Yesu yakoraga ku bantu, buri gihe hahita haba igitangaza mu buzima bwabo.
Matayo 8:3-4
Arambura ukuboko amukoraho ati “Ndabishaka kira.” Uwo mwanya ibibembe bye birakira.
Matayo 8:15
Amukora ku kuboko ubuganga bumuvamo (nyirabukwe wa Petero), arabyuka aramugaburira.
Matayo 9:29-30
Aherako akora ku maso yazo arazibwira ati “Bibabere nk’uko mwizeye.” Amaso yabo (impumyi ebyiri) arahumuka.
Mariko 6:56
N’aho yajyaga hose, ari mu birorero cyangwa mu midugudu cyangwa mu ngo bashyiraga abarwayi mu maguriro, bakamwinginga ngo nibura abemerere gukora ku nshunda z’umwenda we gusa, abazikozeho bose bagakira.
Luka 7:14-15
Yegera ikiriba agikoraho, abacyikoreye barahagarara. Ati “Muhungu, ndagutegetse byuka.” Uwari upfuye arabaduka atangira kuvuga, Yesu amusubiza nyina.
Yesu akore ku mitima yacu kugirango ihinduke kandi ishimishe Imana, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA