“Uragapfana n’amafaranga yawe, kuko watekereje ko ingabire y’Imana igurwa amafaranga!”
(Ibyakozwe n’Intumwa 8:20)
Hari ikintu kirimo kwangiza ukwizera kwa benshi: guhindura impano y’Imana igicuruzwa.
Muri iki gihe, hari abantu biyita abakozi b’Imana basaba amafaranga kugira ngo basengere abantu, bababohore, babahanurire cyangwa bemere ko babonana na bo (booking).
Aho ni ho Ijambo ry’Imana rihagarara rikavuga riti: “Hagarara!”
Impano y’Imana ni ubuntu, si igicuruzwa.
Ubushobozi bwo gusenga, gukiza, guhanura no kubohora ntibukurwa mu ishuri, ntibutangwa n’abantu kandi ntibugurwa amafaranga. Bitangwa n’Imana ku buntu, kubera ubuntu bwayo.
Yesu yaravuze ati:
“Mukize abarwayi, muzure abapfuye, ababembe mubakize, mwirukane roho mbi. Mwahawe ku buntu, mutange ku buntu.” (Matayo 10:8)
Iyo umuntu avuze ati: “Banza utange amafaranga kugira ngo usengerwe,” aho ubuntu bw’Imana buba buhinduwe igicuruzwa, kandi umurimo wa Roho Mutagatifu uba uhinduwe ubucuruzi.
Abantu benshi bashaka Imana bababaye — barwaye, bafite ibibazo by’imiryango, ubukene cyangwa ubwoba.
Ariko aho kubakiza, hari ababafata nk’isoko y’amafaranga.
Bababwira ko igitangaza cyabo gishingiye ku mafaranga bashoboye gutanga.
Ibyo bishyira amafaranga mu mwanya w’Imana, bigakomeretsa abakene kandi bigatuma abantu batakariza Imana icyizere. Nyamara, Imana ntiyigeze ivuga ko utanze byinshi ari we yitabwaho kurusha abandi.
Bibiliya inatuburira ko ububasha bwose butava ku Mana. Yesu yavuze ko « hazaduka abiyita Kristu, haze n’abahanuzi b’ibinyoma; bazerekana ibimenyetso bikomeye, bakore n’ibitangaza, byayobya ndetse n’abatowe bibaye ibishoboka. » (Matayo 24:24).
Hari abashobora kuvuga amabanga y’abantu cyangwa gukora ibintu bitangaje, ariko ubuzima bwabo ntibugaragaza imbuto nziza, kwicisha bugufi no guhesha Imana icyubahiro.
Aho amafaranga aba ari yo shingiro ry’umurimo, Imana ntiba iri hagati. Ububasha nyabwo buva ku Mana buzana ukwihana, gukiranuka no kwubaha Imana, atari kwubaha umuntu.
Umukozi w’Imana w’ukuri ntacuruza amasengesho kandi ntapima abantu ku mafaranga. Ashobora kwakira amaturo, ariko umutima we uba uri ku bugingo bw’abantu, si ku nyungu ze. Nk’uko Pawulo yabivuze, hari « abandi benshi bagenda barisha Ijambo ry’Imana; ahubwo, ku bwa Yo n’imbere yayo, turivugana ubutaryarya, muri Kristu. » (Abanyakorinti, iya 2 2:17)
Ukuri gukomeye ni uku:
Nta muntu ugomba kunyura ku muntu runaka cyangwa gutanga amafaranga y’itegeko kugira ngo Imana imwumve.
Ushobora kuyitakira aho uri hose, mu marira cyangwa mu gahinda, kandi irumva.
Imana yegereye abayisenga mu kuri, itarobanuye abakire n’abakene.
Impano y’Imana ni ubuntu, kandi ubuntu ntibugurishwa.
ISENGESHO:
Mwami Mana,
duhe umutima wo kumenya ukuri no kudashukwa.
Tugumize hafi yawe kandi urinde abana bawe guhendwa n’abahindura impano zawe igicuruzwa.
Amen.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA
