Urasenga, ariko ugirira abandi nabi.
Uvuga ko wizera Imana, ariko ukabaho nk’aho itakubona.
Wifuza kujya mu ijuru, ariko ukanga guhinduka.
Uvuga iby’ukwizera, ariko umutima wawe ukaba wuzuye inzika, ishyari, uburyarya n’ubwibone.
Ucira abandi urubanza, nyamara na we ubwawe wuzuye amakosa.
Utekereza ko abantu batabona ibyo ukora, ariko ukibagirwa ko nta na kimwe gihishwa Imana.
Bibiliya iravuga iti:
«Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.» (Abagalatiya 6:7)
Imana ntireba amagambo meza cyangwa uko abantu bigaragaza. Yo ireba ibiri mu mutima.
Ibuka ko ikibi cyose uvuga n’icyo ukora kizakugarukira, haba vuba cyangwa nyuma y’igihe.
Bityo rero, ihane igihe kigihari, bigishoboka.
Kuko Imana itareba ku isura y’inyuma, ahubwo ireba mu mutima. (1 Samweli 16:7)
ISENGESHO:
Mwami Yesu, suzuma umutima wanjye, unyereke ibitagushimisha kandi umpindure.
Kuraho uburyarya, ubwibone n’ikibi cyose kiri muri jye.
Mpa umutima ukunda ukuri, ukumvira no gukunda abandi nta buryarya.
Ndagusabye ko ukwizera kwanjye kutagarukira ku magambo gusa, ahubwo kukagaragarira no mu mibereho yanjye ya buri munsi.
Mbisabye mu izina rya Yesu Kristo. Amen.
Shalom!
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA
THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD
