« Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo. » (Abaroma 5:1)
Abizera benshi bavuga bati: « Ndi umukiranutsi, » ariko bake ni bo basobanukirwa neza impamvu ari abakiranutsi. Gukiranuka k’Umukristo ntiguturuka ku mirimo myiza akora, ku mbaraga ze bwite, cyangwa ku kumvira amategeko mu buryo butunganye.
Iyo gukiranuka kwacu kuba gushingiye ku myitwarire yacu, nta n’umwe muri twe washobora guhagarara imbere y’Imana.
Bibiliya itwigisha ko turi abakiranutsi kuko Imana yadutsindishirije. Ugutsindishirizwa ni igikorwa cy’ubuntu bw’Imana, aho itangaza ko umunyabyaha wizera Yesu Kristo ari umukiranutsi.
Si igihembo cy’imirimo myiza, ahubwo ni impano y’ubuntu.
Si umuntu wiyita umukiranutsi; ni Imana imutsindishiriza.
Ugutsindishirizwa ntibisobanura ko tutigeze dukora icyaha. Bisobanura ko Yesu Kristo yikoreye igihano cyacu ku musaraba, maze gukiranuka kwe kukabarwa kuri twe.
Mu mwanya w’icyaha cyacu, Imana itwambika gukiranuka gutunganye kw’Umwana wayo.
Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yavuze iti:
« kuko Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana. » (2 Abakorinto 5:21)
Bityo rero, umwirondoro wacu ntushingiye ku byo dushoboye gukora mu buzima bw’umwuka, ahubwo ushingiye ku murimo utunganye Kristo yarangije.
Imirimo myiza ntizana ugutsindishirizwa; ni yo iba imbuto yako.
Ntitwumvira Imana kugira ngo itwemere, ahubwo tuyumvira kuko yamaze kutwemera muri Yesu Kristo.
Ariko uku kuri ntigukwiye guhinduka urwitwazo rwo gukomeza kubaho mu cyaha. Uwatsindishirijwe by’ukuri ahabwa n’ubugingo bushya. Ubuntu butsindishiriza ni na bwo buhindura umuntu. Umukiranutsi ntakora ibyiza kugira ngo abone agakiza; abikora kugira ngo aheshe icyubahiro Uwamukijije.
Iyo Satani akwibutsa amateka yawe mabi, nawe umwibutse ko Imana yamaze kugutsindishiriza.
Iyo umutimanama wawe ugushinja, ibuka ko Kristo yapfuye kandi akazuka ku bwawe.
Iyo abantu baguciriye urubanza rudakiranuka, ibuka ko urubanza rufite agaciro ari urw’Imana, kandi yo yamaze kugutsindishiriza kubwo kwizera.
Uyu munsi, genda ufite ubutwari, atari uko utagira amakosa, ahubwo kuko Yesu ari we utagira inenge.
Ntukiringire wowe ubwawe, ahubwo wiringire Uwahindutse gukiranuka kwawe.
ISENGESHO:
Data wo mu ijuru, ngushimiye ko wantsindishirije kubwo kwizera Yesu Kristo.
Nanze kwiringira imirimo cyangwa ibyo nshoboye, ahubwo niringiye byuzuye umurimo utunganye Umwana wawe yarangije ku musaraba.
Mfasha kubaho buri munsi mu buryo bukwiriye ubuntu nahawe, ngendere mu kwicisha bugufi, mu kwezwa no mu kugushimira. Mbisabye mu izina rya Yesu Kristo. Amen.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA
