UKUMENYA YESU NIKO KUMENYA UKURI

“Muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura.”
(Yohana 8:32)

Igihe Yesu yavugaga ati: “Muzamenya ukuri” ntiyerekezaga gusa ku bumenyi bwo mu bwenge, ahubwo yerekezaga ku kuri guhishurirwa muri We.

Gusoma Bibiliya ni ingenzi, ariko intego nyamukuru si ukumenya gusa ibyanditswe; ni ukumenya Uwo Ibyanditswe bihishura: Yesu Kristo, ari we Kuri.

Niwe watwihishuriye ati:
“Ni jye nzira, ukuri n’ubugingo.”
(Yohana 14:6)

Bitekerezeho!

Yesu si umuntu gusa wigisha ukuri gusa, YESU NI WE KURI.

Ni yo mpamvu kumenya Ukuri ari ukumenya Yesu.
Kandi kumenya Yesu by’ukuri ni ukwinjira mu mudendezo atanga.

Iyo Yesu yinjiye mu buzima bwawe, Ubugingo buba bwinjiye!
Iyo Yesu abaye Inzira yawe, ntuba ugikeneye kuzerera udafite icyerekezo.
Iyo Yesu aguhishuriye Ukuri kwe, ibinyoma byakuboshyaga bitangira gutakaza imbaraga.

Kandi iyo Umwana akubatuye, ugira umudendezo nta muntu ushobora kuguha.

Ntubohoka gusa kubera ko wamenye imirongo myinshi ya Bibiliya.

Ubona umudendezo iyo ugeze aho umenya Yesu, ari We Kuri.

Menya Yesu.
Menya Ukuri.
Gira umudendezo.

“Nuko Umwana nababatura, muzaba mubatuwe by’ukuri.”
(Yohana 8:36)

Shalom.

Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA

THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *