Guha Satani ijambo ntibisobanura byanze bikunze kuvugana na we; ahubwo ni ukwemera ko ibinyoma bye, ibirego bye n’ibitekerezo bye bigira ububasha ku bitekerezo byacu no ku myanzuro dufata.
Kuva mu busitani bwa Edeni, Satani yashatse gutuma abantu bashidikanya ku Mana:
«Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi» (Intangiriro 3:5)
«Gupfa ntimuzapfa!» (Intangiriro 3:4)
No muri iki gihe aracyongorera abantu ati:
«Imana yaragutaye.»
«Ntuzigera ubishobora.»
«Nta byiringiro ugifite.»
«Bikore uko ubishaka.»
«Nta muntu uzamenya icyaha wakoze.»
Ariko si buri gitekerezo kibi kiba cyaturutse kuri Satani. Tugomba gutandukanya ibyo twumva n’ibyo twemera, tukamenya icyo twemerera gutegeka ubuzima bwacu.
Bibiliya iratubwira iti:
«Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.» (Yakobo 4:7)
Iyo umwanzi avuze ati: «Ntibishoboka», izere Imana kandi uyiringire.
Iyo avuze ati: «Waciriweho iteka», ibuka ko «nta gucirwaho iteka ku bari muri Kristo Yesu.» (Abaroma 8:1)
Ntimugahe Satani ijambo rya nyuma. Murihe Imana!
Murwanye Satani, mugume mu Ijambo ry’Imana kandi mukomeze kwizera.
ISENGESHO:
Mwami, urinde umutima wanjye n’ibitekerezo byanjye.
Mfasha kumenya ibinyoma by’umwanzi no kutabiha umwanya mu buzima bwanjye.
Ijambo ryawe ribe ari ryo jwi rihora rimuyobora.
Mu izina rya Yesu Kristo. Amen.
Shalom.
Kubwo gukomeza abera,
Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA
THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD
