«…nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha.» (Itangiriro 12:2)
Imana ntiduha umugisha kugira ngo twishimire ibyiza byayo twenyine. Itugirira neza kugira ngo natwe tube isoko y’imigisha ku bandi.
Ubuzima bwawe ntibukwiye kumera nk’ikidendezi kibika amazi ntikiyasohore, ahubwo bukwiye kumera nk’uruzi rutemba, rugatuma n’abandi bagerwaho n’ibyiza by’Imana binyuze muri wowe.
Ushobora kuba udafite byose, ariko ufite icyo watanga. Amagambo yawe ashobora gutera abandi umwete, amaboko yawe akabafasha, amasengesho yawe akabakomeza, naho ineza yawe ikabagarurira icyizere.
Ntukabeho ushaka guhabwa gusa. Jya ubaho unatanga, ukorera abandi, utera umwete abacitse intege kandi ugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abandi.
Ntuzigere wibagirwa ko umuntu Imana yahaye umugisha nawe akwiye kubera abandi umugisha.
ISENGESHO:
Data wo mu ijuru, nyigisha kutakira imigisha yawe gusa, ahubwo no kuyisangira n’abandi. Utume ubuzima bwanjye buba igikoresho cyo kugeza ku bandi urukundo rwawe, ubuntu bwawe n’ineza yawe.
Mu izina rya Yesu Kristo.
Amen.
Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA
THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD
