IGENZURE !

«Ahubwo umuntu wese asuzume ibikorwa bye.» (Abagalatiya 6:4)

Iyo ubona abantu benshi batakwemera, batakwizera cyangwa batakwishimira, ntukihutire kwiyanga cyangwa ngo wumve ko bose ari bo bafite amakosa.

Banza wigenzure!

Isuzume urebe niba nawe nta ruhare ugira mu bibazo ugirana n’abandi.
Ushobora gusanga biterwa n’amagambo uvuga, imyitwarire yawe cyangwa ibikorwa byawe.

Niba hari ibyo ukora nabi, emera kubikosora.
Niba hari abo wababaje, saba imbabazi.

Igenzure, ariko ntukiyange. Kosora ibitagenda neza, ariko ntuhe abantu ububasha bwo kugutesha agaciro Imana yaguhaye.

ISENGESHO:
Mwami Imana yanjye, mpa umutima wo kwisuzuma, kwemera amakosa yanjye no kugira ubushake bwo kuyakosora.
Mu izina rya Yesu, Amen.

Shalom.

Apôtre Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *