KOKO WAHISEMO YESU ?

Kuba abakristo babatijwe mu mazi menshi byonyine ntibihagije. Tugomba kureka ibintu bimwe na bimwe kugira ngo dukurikire Yesu byuzuye, tugende kubwo kwizera kandi tuyoborwe n’umwuka wera.

Intumwa Pawulo washoboye kureka imirimo y’umwijima wo mu bihe byashize, arabihamya. Avuga ati:
« Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo. »(Abafilipi 3:7)

Muby’ukuri, mu gihe cyose tutaretse imirimo y’umwijima, mu gihe cyose dukomeje kwizirika kubyiza by’isi, kandi mu gihe cyose tuzakomeza kuba imbata z’icyaha, ntidukwiye kubahuka kuvuga ko twahisemo Yesu.
Tugomba rwose gutera intambwe, tureke twemere kujya aho Umwami Yesu atuyobora.

None wowe ni iki waretse ku bwa Yesu?

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe imbaraga zo kureka ibintu byose bitubuza gukurikira umwana wawe Yesu Kristo.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *