NTIMUBE IMBATA !

Imana yatambye umwana wayo w’ikinege ku musaraba kugira ngo abantu bose bakurwe mu bubata bw’ikibi n’icyaha.

« Ni cyo gituma utakiri imbata ahubwo uri umwana, kandi rero ubwo uri umwana, uri n’umuragwa ubihawe n’Imana. »(Abagalatiya 4:7)

Kuki none abakristu benshi bakunda gusubira mu bubata?
Muby’ukuri, abantu benshi ni imbata batanabizi.
N’ubwo batakiri imbata z’ibyaha, bagumye bari cyangwa babaye imbata z’amahame y’idini, imbata z’ingengabitekerezo vya politiki, imbata z’amacakubiri, cyangwa imbata z’ubwibone bwabo, n’ibindi.
Tugomba kwitonda kugirango tutaba imbata, mu buryo ubwo aribwo bwose, kuko « twacungujwe igiciro »(1 Abakorinto 7:23).

ISENGESHO:
Data wa twese
uri mu ijuru, udufashe kwirinda kuba imbata z’umuntu uwo ari we wese cyangwa z’ikintu icyo ari cyo cyose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *