WIGEZE UHURA NABO ?

Abantu batumva impamvu wizeye Imana n’impamvu usenga bagutegereje mu bihe bikomeye by’ubuzima bwawe kugira ngo baguseke.

Bibiliya ivuga ko « mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo, babaza bati “Isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw’isi.” »(2 Petero 3:3-4)

Wigeze uhura nabo?
Niba utarahura nabo, menya ko ugomba guhura nabo.
Niba kandi uhuye nabo, ntukabatege amatwi, ntukabahe amahirwe yo kugutandukanya n’Imana no gusenya kwizera kwawe, komeza ushikame mu kwizera kwawe.
« Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze. »(1 Abakorinto 16:13)

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe imbaraga zo guhagarara dushikamye mu kwizera kwacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *