IBYO MUKORA BYOSE MUBIKORANE URUKUNDO !

Imana ishaka ko urukundo ruba uburyo busanzwe kandi bwiza bugaragaza umubano mwiza w’abantu.
Niyo mpamvu Bibiliya idusaba gukora byose mu rukundo:

« Ibyo mukora byose mubikorane urukundo. »(1 Abakorinto 16:14)

Hari abantu bakora ibyiza kugirango abantu bababone, babemere cyangwa babashime.
Hari n’abantu bakora ibyiza kugirango baganze cyangwa bakoreshe abo babikorera.
Hari kandi n’abakora ibyiza kuko baba bizeye kuzasubizwa byinshi.
Nyamara tugomba kumenya ko igikorwa icyo aricyo cyose kidakozwe kubw’urukundo nta gaciro kiba gifite imbere y’Imana.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, dushoboze gukora byose mu rukundo.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye. Amen.

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *