SENYA IZO NKUTA !

Muri Bibiliya, ijambo « gusenya urusika »(urukuta) gikoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo mu kuvuga ubwiyunge n’ubumwe mu bantu.

Ese ntabwo waba ufite urusika(urukuta) rwo gusenya mu buzima bwawe?

Kubera ko habaye ikibazo hagati yawe na murumuna wawe, mushiki wawe, inshuti yawe, umuturanyi wawe, mugenzi wawe, Satani yaboneyeho umwanya wo kubaka urukuta rw’urwango rugutandukanya nabo, urwango hagati yawe nabo.
None uzava ryari muri ibi bihe byinzangano?

Yesu Kristo ntabwo ashyigikiye ibyo urimo, kuko yahinduye twebwe ababiri kuba umwe akuyeho ubwanzi, ari bwo rusika rwari hagati yacu rutugabanya… »(Abefeso 2:14-16)

Niba noneho ushaka gusenya izo nsika, izo nkuta z’inzangano, niwicishe bugufi, wegere abo wababaje, ubasabe imbabazi kandi wiyunge nabo. Imbabazi n’ubwiyunge nibyo bishobora gusenya izi nkuta zigutandukanya n’abandi.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe imbaraga n’ubutwari bwo gusenya inkuta zose, z’inzangano zidutandukanya n’abandi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

Intumwa y’Imana Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *