DUFITE UBUGINGO BUHORAHO

Ijambo ry’Imana ritubwira ko kuva twizeye Imana n’umwana wayo Yesu Kristo, dufite ubugingo buhoraho.
« Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwumva ijambo ryanjye akizera uwantumye, aba afite ubugingo buhoraho kandi ntazacirwaho iteka, ahubwo aba avuye mu rupfu ageze mu bugingo. »(Yohana 5:24)

Imvugo « dufie ubugingo buhoraho » iri mu bihe by’ubu. Ntabwo handitse ngo « bazabona ubugingo buhoraho », handitse ngo « bafite ubugingo buhoraho ». Mu yandi magambo, abizera BAFITE ubuzima bw’iteka.
« Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo. »(Yohana 17:3)

Ibyo nabyo byo kuduha ubugingo buhoraho byaturutse ku rukundo Imana yadukunze nk’uko Yohana abivuga:
« Urukundo Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. »(Yohana 3:16)
Yesu nawe agira ati: « Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira. Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi nta wuzazivuvunura mu kuboko kwanjye. Data wazimpaye aruta bose, nta wubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data. »(Yohana 10:27-29)

Rero tumaze kwakira Yesu Kristo mu buzima bwacu, twakiriye n’ubugingo buhoraho kandi ntidushobora kubutakaza kuko Yesu aguma muri twe kandi akabana natwe ibihe byose.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe guhora twibuka ko kuva twizera Yesu Kristo twabonye ubuzima buhoraho.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze tubyizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *