DUSENGERE ABANDI

Wari uzi ko Imana ishobora gukorera umuntu neza kubera amasengesho ry’undi muntu? Ibi byitwa « kwinginga ».

Urugero turusanga mu gitabo cya Yobu.
Yobu amaze kumenya ubusegaba bw’Imana, amaze no kwicisha bugufi imbere yayo, Imana yavuganye n’inshuti ze Elifazi w’Umutemani na Biludadi w’Umushuhi na Zofari w’Umunāmati kugira ngo abahane, ibabwira aya magambo:
« Nuko rero mwishakire ibimasa birindwi n’amapfizi y’intama arindwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Mwitambirire igitambo cyoswa kandi umugaragu wanjye Yobu azabasabira kuko ari we nemera, kugira ngo ntabagenzereza nk’uko ubupfapfa bwanyu buri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk’uko umugaragu wanjye Yobu yagenje. »(Yobu 42:8)

Bakora ibyo Uhoraho yababwiye, Uhoraho yemera isengesho rya Yobu.
Byaba byiza tugize imyitwarire itera abantu (cyane cyane abakiranutsi) kutwifuriza ibyiza no kudusengera. Imana ubwayo yashyizeho iyi gahunda yo kunyura muri umwe kugirango ihe umugisha undi kugirango iteze imbere ubumwe. Gusabirana n’igikorwa cy’ingenzi mu buzima bw’umukristo nyawe nkuko tubibona hariya hamwe na Yobu yasengeye inshuti ze.
Yakobo 5:16 haratubwira kandi:
« …musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete. »
Iyi ni inkunga idutera gukiranuka imbere y’Imana, atari twe ubwacu ahubwo no kubandi igirira akamaro.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe guhora twibuka gusengera abandi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *