IBUKA !

Abisiraheli babonye rwose imbaraga z’Imana, muburyo budasanzwe yabakuye muri Egiputa, bakuwe mu kuboko kwa Farawo, bagaburiwe mu butayu. Kandi Mose arahamagarira abantu kutibagirwa ibyo byose, kugirango batava ku Mana.

« Uzibuke neza ibyo Uwiteka Imana yawe yagiriye Farawo na Egiputa hose, ibigerageresho bikomeye amaso yawe yiboneye, n’ibimenyetso n’ibitangaza n’amaboko menshi n’ukuboko kurambutse Uwiteka Imana yawe yagukujeyo. »(Gutegeka 7:18-19)

Uwiteka arashaka ko natwe twibuka ibyo yadukoreye, kugirango dukomeze kumwiyegereza, dukomeze kwishima no mu bitekerezo byo gushima. Kuberako, mu buzima bwacu nabwo, yakoze ibintu byinshi byiza! Reka tubyibuke.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe guhora twibuka ineza wadukoreye kugira ngo tutazigera tukuvaho.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *