Iyo turi mu bibazo cyangwa mu buzima bubi, dushobora kumva twatereranywe kandi twibagiwe n’Imana.
Ariko ikigaragara ni ikinyuranyo cy’ibyo dutekereza cyangwa twumva.
« Kuko atasuzuguye umubabaro w’ubabazwa,Habe no kuwuzinukwa,Kandi ntamuhishe mu maso he,Ahubwo yaramutakiye aramwumvira. »(Zaburi 22:24)
Ibyo ari byo byose Imana yumva gutaka kwacu.
« Yesu akiri mu mubiri, amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe. »(Abaheburayo 5:7)
Bisobanura rero ko kubaha Imana gusenya inkuta zose no kwivanga kwose byabuza Imana kumva gutaka kwacu.
Niba aribyo, none kuki tutashaka kuba abubaha Imana?
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kuba abakubaha.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA