NI IKI GITUMA WĪRĀTA ?

Ntampamvu ufite yo kwiratira icyo uri, icyo ufite cyangwa icyo ushobora gukora.

« Icyo mufite mutahawe ni igiki? Ariko niba mwaragihawe ni iki gituma mwīrāta nk’abatagihawe? »(1 Abakorinto 4:7)

Ubuzima, warabuhawe,
Ubuzima bwiza, warabuhawe,
Ubutunzi ufite, warabuhawe,
Ubumenyi n’ubuhanga ufite, warabuhawe,
Umuryango n’inshuti ufite, warabahawe,
Ineza n’ubwiza abandi bagushimira, warabihawe,
Agakiza? Nako nyine waragahawe ku buntu bw’Imana niba ugafite.
Ntacyo ufite kandi ntacyo uri cyo utahawe n’Imana, reka kwirata.
Ibintu byose ni ubuntu bw’Imana.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, uduhe kutazongera kwirata ukundi kubera ibyo turibyo, ibyo dufite n’ibyo dushobora gukora.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *