SABA IMANA UBUFASHA

Nibyiza kuba dufite abantu badufasha hafi yacu, kurugero, abagize umuryango batwitaho cyangwa inshuti bashaka kudufasha.
Ariko, ikigaragara ni uko rimwe na rimwe abantu batureka cyangwa ntibashobore kudufasha n’ubwo baba babishaka.
Niyo mpamvu “Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro, Kuruta kwiringira abantu.”(Zaburi 118:8)
Umwami ubwe ntajya atererana abana be kandi ntabura imbaraga n’ubushobozi imbere y’imibabaro yacu.

“Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka,Waremye ijuru n’isi.”(Zaburi 121: 2)

Nibyo koko Imana ntabwo buri gihe ikora nk’uko dushaka, ariko turayizera kuko yavuze iti: “Unyambaze ku munsi w’amakuba no ku w’ibyago,Nzagukiza nawe uzanshimisha.”(Zaburi 50:15)
Iri ntabwo ari isezerano ry’ubusa; Bibiliya itanga ingero nyinshi z’amateka aho Imana yatabaye abantu bakeneye ubufasha.
Ubufasha buturuka ku bantu n’ubufasha buva ku Mana ntibigomba gutandukana, kuko Imana, Yo soko y’ibyiza byose, niyo itera abantu kudufasha. Tugomba kubashimira tutibagiwe no gushimira Imana ibakoresha kugira ngo idukorere ibyiza.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe guhora tugusaba ubufasha, igihe cyose tubukeneye.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *