UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAGORE

Bibiliya ishyira abagore mu mutima wa gahunda yo gucungura isi, kandi Amavanjiri yerekana ko, mu murimo we wo ku isi, Yesu yakoze nkana kugira ngo babone ubutabera no kwemerwa.

Hamwe n’imbuzi Imana yahaye abagore mu Intangiriro 3:16: « kwifuza kwawe kuzaherēra ku mugabo wawe, na we azagutwara. » hari abumva ko abagore bagomba kuganzwa. Ariko siko biri.
Ibi bigomba gutuma abagabo bitekerezaho.
Ese nakurikiza iyi myumvire yo kuganza umugore?
Ese naba mbishingiraho mu gusobanura Ibyanditswe?

Ijambo ry’Imana rimaze kuduhumuriza no gutangaza mu Itangiriro 3:15 riti: « Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe; ruzagukomeretsa umutwe. »: Yesu Kristo, wavutse ku mugore (Abagalatiya 4: 4), uyu mwigisha wihariye wamaganye ihohoterwa rikorerwa abagore (ubutabera) akabemera nk’abigishwa (kumenyekana) yarajanjaguye umutwe w’inzoka.
Umwana w’Imana wese agomba kwiyemeza rwose kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore no guharanira kugaragara kw’abagore mu nzego zose z’ubuyobozi bw’Itorero.

Umunsi mwiza ku bagore bose bo kw’isi.

Intumwa Jean-Claude SINDAYIGAYA
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center/
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

2 réponses sur “UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAGORE”

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *