Dawidi akomezwa no kwibuka gutabarwa Imana yamukoreye kera, nk’uko yabibwiwe n’abakuru. Hanyuma, ahamagara Imana ya Yakobo ngo imutabare no ku bibazo byose azahura nabyo mu buzima.
« Ni wowe uzaduha gutsinda ababisha bacu,Izina ryawe ni ryo rizaduha kuribata abaduhagurukiye. Kuko ntaziringira umuheto wanjye,Kandi inkota yanjye atari yo izankiza, Ahubwo ni wowe wadukijije ababisha bacu,Wakojeje isoni abatwanga. »(Zaburi 44:6-8)
Reka, kimwe na Dawidi, twicishe bugufi bihagije kugirango twemere ko Imana ariyo yadutabaye inshuro nyinshi kandi ko ariyo idukiza mu bihe byinshi bigoye. Ntitwizere ko ari imbaraga zacu, ubutwari bwacu cyangwa ubwenge bwacu.
Reka dusubize amaso inyuma, twibuke ibihe bigoye twanyuzemo, dusabe Umwuka Wera kutumurikira, no kutwereka ibintu byatubayeho mu kuri, dusanga ari Imana yahabaye ikadutabara, noneho bigatuma dushobora gukomera kugira ngo tubashe guhagarara neza no mu bihe bikurikiraho kugeza ubu tutazi.
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kwemera ko ari wowe udukiza mu bihe byose bigoye tunyuramo.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA