URI ICYAREMWE GISHYA ?

Bibiliya ivuga ko umuntu wese wemera Kristo ahinduka icyaremwe gishya. Kandi impinduka igomba kubaho mu bitekerezo bye no mu bikorwa bye.

“Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.”(2 Abakorinto 5:17)

Noneho, niba uvuga ko uri muri Kristo, ni iki cyahinduwe mu buzima bwawe?
Mubisanzwe, impinduka zigomba kubaho mu buzima bwawe kubwo « guhindurwa mushya n’Umwuka Wera.”(Soma Tito 3: 5)
Ibitekerezo byacu n’ibikorwa byacu, bigomba kumera nk’ibya Kristo.
« Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. »(Abafilipi 2:5)
« Iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira. »(Abafilipi 4:8)
Ni kimwe n’ibyifuzo byacu, bigomba kuba bidashishikajwe n’iby’isi.
Tugomba « gukurikiza gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana n’ubugwaneza. »(1 Timoteyo 6:11)

ISENGESHO:
Data wa twese uri mwijuru, aduhe guhinduka kumpinduka Umwuka Wera akora mu buzima bwacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *