Bibiliya iratubwira ko inshuti za Daniyeli, aribo Shaduraki, Meshaki na Abednego, batawe mu itanura ryaka umuriro, bakarisohokamo nta nkomyi « ku buryo batigeze bahumura umunuko w’umuriro. »
Ngo basanze « umuriro utashoboye kugira icyo ubatwara, kandi umusatsi wo ku mitwe yabo utababutse, n’imyambaro yabo nta cyo yabaye habe ngo wakumva umuriro ubanukaho. »(Daniyeli 3:27)
Niba rero barasohotse mu itanura ryaka umuriro nta munuko w’umuriro, ni ukubera ko Imana yari kumwe nabo mu muriro, noneho ikabarinda ingaruka z’uwo muriro.
Emmanuel, izina rya Yesu risobanura « Imana iri kumwe namwe ».
Niba natwe tubana kandi tugendana na Yesu, azigaragaza kandi adutabare mu gihe cy’ibigeragezo tuzanyuramo. Gutyo tuzabivamo nta munuko w’umuriro w’ibigeragezo, uturiho.
Muby’ukuri, abo umunuko w’umuriro wibigeragezo umaze kugeraho, bakomeza kugumana uyu munuko mu buzima bwabo nyuma y’amakuba: Bahumura ukutizerana, ubwoba, inzangano, ihahamuka, ububi, nibindi.
Abo Yesu yarinze ingaruka z’ikigeragezo, ntibanuka.
Ariko, Imana irashobora gukiza abafite umunuko w’umuriro w’ibigeragezo bitandukanye mu bugingo bwabo, ikabashiraho impumuro y’intsinzi yayo, impumuro y’urukundo rwayo, n’iy’ubuntu yabagiriye.(Soma 2 Abakorinto 2:14)
Icyo gihe, ikigeragezo cyabo gihinduka ubuhamya bw’icyubahiro cy’Imana.
ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, uturinde ingaruka z’ibigeragezo bitandukanye tunyuramo.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.
THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD© thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA