Ibigeragezo ntibihora bimara umunsi umwe, icyumweru kimwe cyangwa umwaka umwe.
Hari igihe Imana yemera ko gutegereza kumara igihe kirekire.
Igitandukanya abantu si uburebure bw’ikigeragezo, ahubwo ni uburyo dutegereza Imana.
Abisirayeli bategereje imyaka magana ane na mirongo itatu (430) mbere yo kubona isezerano ry’Imana risohora.
“Iyo myaka uko ari magana ane na mirongo itatu ishize hatabuzeho umunsi, hadasāzeho umunsi, ingabo z’Uwiteka zose ziva mu gihugu cya Egiputa.
” (Kuva 12:41)
Muri iyo myaka yose, babaye mu bucakara, basuzugurwa, bararira kandi barababara.
Nyamara Imana ntiyari yarabibagiwe kandi ntiyari yarabahevye.
Umunsi yari yaragenye warageze, maze ku munsi umwe gusa, ivuna iminyururu yari yarabagize imbohe imyaka myinshi.
Birashoboka ko nawe uyu munsi utegereje gukira indwara, kugarurirwa amahoro mu muryango wawe, kubona igisubizo mu by’ubukungu, ubutabera, akazi cyangwa iherezo ry’akarengane n’itotezwa.
Ntugapime ubudahemuka bw’Imana ukurikije igihe umaze utegereje.
Guceceka kw’Imana si uko yakuvuyemo.
Kandi kuba isa n’itinze si uko yakwibagiwe.
Uzi gutegereza Imana ntazakorwa n’isoni.
Amasezerano y’Imana ntasaza kubera igihe; ahora asohozwa mu gihe nyacyo Imana yageneye.
Ntugacike intege. Komeza kwizera, gusenga no kugira ibyiringiro. Imana yakijije Abisirayeli nyuma y’imyaka magana ane na mirongo itatu ni yo ikiriho n’uyu munsi. Nawe izagutabara mu gihe yagenye.
ISENGESHO:
Mana yacu Data, uduhe imbaraga zo kugukomeza dutegereje dufite kwizera kugeza ku munsi uzadutabariraho.
Komeza ibyiringiro byacu kandi ushimangire ukwizera kwacu mu masezerano yawe.
Tubisabye mu izina rya Yesu Kristo. Amen.
Shalom!
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA
