“Iyo urimbuye ubuzima bw’umuntu ukoresheje ibinyoma, ubifate nk’umwenda: bizokugarukako bifite n’inyungu.”
Ushobora kuyobya abantu, ariko ntushobora kuyobya Imana.
Ushobora kwangiza izina ry’umuntu, kumutesha amahoro cyangwa kumwangiriza ubuzima ukoresheje ibinyoma. Ariko Imana irabibona, kandi nta kintu na kimwe kiyihishe.
“Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.” (Abagalatiya 6:7)
None rero, witondere ibyo ubiba mu buzima bw’abandi.
Biba ukuri.
Biba ubutabera.
Biba urukundo.
Shalom.
Kuko umunsi umwe, isarura rizaza.
Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA
