UМUJURA!

Bibiliya ituburira ko Satani ari umujura.

Yesu yaravuze ati:
“Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura.”
Yohana 10:10

Umujura ntasaba uruhushya rwo kwinjira.
Ashaka umuryango ufunguye cyangwa aho ashobora guca byoroshye.

Satani na we ashaka imiryango ifunguye cyangwa aho abona ko byoroshye kwinjirira mu buzima bwacu:
Yinjirira mu makimbirane kugira ngo atwibe ubumwe.
Yinjirira mu burakari kugira ngo atwibe amahoro.
Yinjirira mu kwiheba kugira ngo atwibe ibyishimo.
Yinjirira mu kwirengagiza cyangwa kurangara, kugira ngo asenye ibyo twubatse.
Yinjirira no mu cyaha, kugira ngo adutandukanye n’Imana.

Ntitugasinzire mu buryo bw’umwuka!

Tube maso.
Twitonde.
Dukomeze kuba maso.
Dusenge.
Turinde imitima yacu.

Ntitureke umwanzi ngo abone aho yinjirira mu buzima bwacu, ngo aze kutwiba ibyo Imana yaduhaye.

Icyo ari cyo cyose Imana yatubikije dukwiye kukirinda:
Ukwizera kwacu.
Imiryango yacu.
Amahoro yacu.
Ubumwe bwacu.
Ihamagarwa ryacu.
Ubuhamya bwacu.

“Mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera.”
1 Petero 5:8

MUBE BASO, MUBE MASO !

ISENGESHO:
Mwami, duhe ubushishozi bwo kumenya aho umwanzi ashaka kwinjirira, kandi uduhe ubwenge bwo kuhugara. Amen.

Shalom.

Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA

THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *