AMAGAMBO YACU ARUMVWA N’IMANA

Igihe abisirayeli bari mu bamaze kuva mu Misiri bayobowe na Mose, bageze imbere y’Inyanja Itukura, babonye ingabo za Farawo zibakurikiye, bagize ubwoba batangira kwitotombera Mose bamubwira bati:
“Mbese i Misiri nta mva zari zihari, ukatuzana mu butayu ngo dupfiremo? Wadukoreye iki, kudukura muri Egiputa?
Ibi si byo twakubwiraga tukiri muri Egiputa tuti: Tureka dukorere Abanyegiputa? Icyatubera cyiza ni ugukorera Abanyegiputa kuruta gupfira mu butayu.”
(Kuva 14:11-12)

Uwiteka yarumvise ayo magambo, maze abwira Mose ati babwire uti:
«Ndahiye guhoraho kwanjye yuko ntazabura kubagirira ibyo mwavugiye mu matwi yanjye.»(Ibara 14:28)

Ibi bitwigisha ko tutagomba gufata amagambo yacu nk’aho nta gaciro afite. Imana yumva twitotomba byose, ibyo tuvuga, haba ku buzima bwacu cyangwa ku bandi.

Twirinde amagambo yo kwiheba, kuvuma abandi no guca abantu intege. Ahubwo tujye tuvuga amagambo yuzuye urukundo, kwizera n’ibyiringiro.

ZIRIKANA:
Ntukavuge ibyo ubwoba bukubwira, ngo wibagirwe ibyo Imana yasezeranyije.
Amagambo yawe agaragaze kwizera, kuko Imana iyumva kandi izatubaza uko twayakoresheje.

ISENGESHO:
Mwami Mana, nyigisha kwitondera amagambo mvuga.
Uhindure umutima wanjye, kugira ngo akanwa kanjye kavuge ibyubaka, bihesha abandi umugisha kandi bigaragaza kwizera.
Undinde amagambo yo gusenya no guca abandi intege.
Mu izina rya Yesu Kristo. Amen.

Shalom.

Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA
THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *