«Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza.» (Yeremiya 31:3)
Ijambo «Ndagukunda» rishobora kumvikana nk’iryoroheje, ariko rifite imbaraga zidasanzwe.
Ni ijambo rikomeza umutima w’ushidikanya, rigahumuriza ubabaye, kandi rigasubiza agaciro uwumva ko yahebwe.
Ribwire umuntu ugishidikanya ku rukundo umukunda.
Ribwire umuntu wumva ko yibagiranye n’abagombaga kumukunda.
Ribwire umuntu umutima wawe wikundira.
Ariko ikiruta byose, ntukagarukire ku kurivuga gusa: ibikorwa byawe nibibe gihamya ituma uwo uyabwiye akwemera.
Bibiliya itwigisha kudakundana mu magambo no ku rurimi gusa, ahubwo ko tugomba gukundana mu bikorwa no mu kuri (1 Yohana 3:18).
Ntutegereze ko umuntu agusaba ko umugaragariza urukundo kugira ngo ubikore.
Ntukemere ko ubwibone bukubuza kuvuga ijambo rishobora gushimisha no guhumuriza umutima w’umuntu.
Kandi ntuzategereze kubura umuntu kugira ngo wicuze ko utigeze umubwira uti: NDAGUKUNDA!
Kunda, garagaza urukundo rwawe kandi urugaragaze no mu bikorwa!
Ku bw’iyubakwa ry’abera,
Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA
THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD
