«Ngaho nimwisuzume ubwanyu…»
(2 Abakorinto 13:5)
Iyo ubonye abantu benshi bakunenga, batakwemera, batakwizera cyangwa bakwirinda, ntukihutire kwiyanga cyangwa gutekereza ko ari bo bose bafite amakosa, cyangwa ko bose bakwanga.
Banza wisuzume!
Ibaze niba nawe nta ruhare ufite mu bibazo ufitanye n’abandi.
Ushobora gusanga biterwa n’amagambo mabi uvuga, imyitwarire idahwitse bakubonaho, cyangwa ibikorwa bidakwiye ukora cyangwa wakoze.
Niba hari ibyo ukora nabi, emera kubikosora. Niba hari abo wakomerekeje, saba imbabazi.
Kwikosora no gusaba imbabazi ntabwo ari intege nke, ahubwo ni ibimenyetso by’ubwenge no kwicisha bugufi.
Aho kwiyanga cyangwa kwanga abandi, banza wisuzume, hanyuma ukosore ibitagenda neza.
«Dutekereze inzira zacu tuzigenzure, tubone kugarukira Uwiteka.» (Amaganya 3:40)
ISENGESHO:
Mana Mwami, mpa umutima wo kwisuzuma, kwemera amakosa yanjye no kugira ubutwari bwo kuyakosora. Amen.
Shalom.
Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA
THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD
