MBABARIRA !

Hari abantu bazi kubabaza abandi, ariko ntibamenye gusaba imbabazi.

Bazi kwiregura, ariko ntibemere amakosa yabo.

Bahora biteze ko abandi babababarira, ariko bo ntibashake gusaba imbabazi.

Wibuke ko udatakaza agaciro kawe iyo uvuze uti: «Mbabarira». Ahubwo uba ugaragaje gukura mu bitekerezo, kwicisha bugufi no kubaha abandi.

Ntukemere ko ubwibone busenya ibyo gusaba imbabazi bivuye ku mutima byashobora gusana.

Iga kuvuga uti: MBABARIRA! Kwemera ko wakoze nabi bisaba kwicisha bugufi, naho kugira ubutwari bwo gukosora ibyangiritse bigasaba umutima ukomeye.

Kuko Bibiliya ivuga iti:
«Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe…» (Yakobo 5:16)

Ntutegereze ko undi ari we ubanza kugira icyo akora.
Fata iya mbere.
Niba ari wowe wakoze nabi, vuga uti: MBABARIRA!

ISENGESHO:
Mwami, nkiza ubwibone. Mpa umutima wo kwicisha bugufi nkemera amakosa yanjye, umpe ubutwari bwo gusaba imbabazi n’umutima utaryarya witeguye guhinduka. Amen.

Shalom.

Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA
THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *