IBANGA RYO GUTSINDA MU BUZIMA

Hariho inzira y’ubuzima itwemerera gutsinda mu byo dukora byose. Itangira iyo dusanze twishimiye Ijambo ry’Imana, tukajya turitekerezaho, kandi tukayoborwa n’amahame yaryo.

« Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi,Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha,Ntiyicarane n’abakobanyi. Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira,Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. »(Zaburi 1:1-2)

Iyi zaburi iduhishurira ko nitugenda dukurikiza inama z’ababi ntidushobora gutsinda.
Abantu babi rwose batugira inama mbi kugirango tunanirwe ndetse tunarimbuke. Bahora bafite umugambi mubi kandi bafite ishyari.
Iraduhishurira kandi ko tugomba kwirinda uruziga rw’abanyabyaha n’abashinyaguzi basebya Yesu n’abamukurikira.
Nk’uko inzuzi, ibiyaga, n’inyanja ari ahantu heza ku mafi kubera amafi ahisanzuramo, niko utubyiniro, utubare n’ahandi hantu usanga abantu bafite imico ikemangwa bakunze kuboneka, ari ahantu heza cyane ku byaha, ku banyabyaha no ku bakora amakosa. Tugomba kuhirinda niba dushaka kuba indakemwa no gutsinda mu buzima.
Iyi zaburi iraduhishurira kandi ko niba duhisemo kwizera Ijambo ry’Imana, tugahora turitekerezaho umunsi ku munsi, kandi tukareka tukayoborwa naryo, tuzabona ituze kandi ryera imbuto. Nk’uko igiti cyatewe hafi y’umugezi cyera imbuto mu gihe cyacyo, Imana izasuka imigisha yayo mu buzima bwacu.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe guhora tunezezwa n’ijambo ryawe kandi tuyoborwa na ryo.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *