AGASUZUGURO KAGIRA IHEREZO

Igihe Goliyati Umufilisitiya yamaganaga ingabo za Isiraheli, Sawuli na Isiraheli yose bagize ubwoba bwinshi.

« Nuko uwo Mufilisitiya, uko bukeye n’uko bwije akabasatira, agenza atyo iminsi mirongo ine yigaraganza. »(1Samweli 17:16)

Mbega agasuzuguro!
Tekereza uko bukeye n’uko bwije, umwanzi ahora abasatira, ababwira amagambo y’agasuzuguro, nta muntu n’umwe mu basirikare bose ba Isiraheli ashobora guhaguruka ngo ajye kumwivuna!
Ariko, igitangaje, n’uko Imana yakoresheje umuntu usanzwe nka Dawidi kugira ngo ihagarike ako gasuzuguro.
Muby’ukuri, Imana yari gukoresha umwe mu byamamare byari mu ngabo za Isiraheri, ariko, yahisemo gukoresha Dawidi, umwana muto, umwungeri w’intama ata kintu cya gisirikare azi kugira abe ariwe ikoresha mu gusuzuguza umusirikare w’icyamamare, utinywa, Umufilisitiya Goliath.
Kubera Imana yanga ko abana bayo basuzugurwa, ntako itagira kugira ibakureho agasuzuguro.
Kenshi iyo ikuye agasuzuguro Ku bantu, igateza ababasuzuguraga kugira ibumvishe nabo uko agasuzuguro ari kabi Kandi kababaza.
Abari mu gasuzuguro, ni bizere rero ko ako gasuzuguro gafite iherezo kandi ko ababasuzugura uno musi, nabo ejo bazasuzugurwa.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kwihangana no kukwiringira mu gihe cy’agasuzuguro.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *