KUBA UMWIGISHWA WA YESU KRISTO

Bibiliya idushishikariza kuba abigishwa ba Yesu.
Yesu ubwe yabwiye Matayo ati:
« NKURIKIRA. »(Matayo 9:9)

None dushobora gute gukurikira Yesu uno munsi?
Kugira ngo tube abigishwa ba Kristo, hakenewe ibintu bibiri:
Icya mbere, tugomba kumumenya, kumenya imico ye n’imyitwarire ye.
Icya kabiri, tugomba kwihatira guhuza ibikorwa byacu, imyitwarire yacu n’ubuzima bwacu n’ibye.

Dore imwe mu mico ye tugomba kugerageza kwigana kugira tube abigishwa be:

Umuco mwiza wa mbere w’Umukiza ni UKWICISHA BUGUFI.
Yesu Kristo yicishije bugufi yemera ko ubushake bw’Imana buba aribwo butsinda ubwe kugira abantu barokoke. Yigishije kwicisha bugufi kandi yicisha bugufi kugira ngo ahimbaze Se.
Reka tubeho twicishije bugufi kuko kwicisha bugufi bizana amahoro, kandi bituma tuba n’abatoni ku Mana:
« Mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu. »(1 Petero 5:5)

Umuco wa kabiri w’Umukiza ni UBUTWARI.
Afite imyaka cumi n’ibiri, Yesu yerekanye ubutwari bwe yegera abigisha amategeko mu rusengero rw’Imana, yicara hagati yabo, « abateze amatwi kandi ababaza. »(Luka 2:46)
Reka tugire ubutwari nka Yesu, « Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda. »(2 Timoteyo 1:7)
Reka noneho tugire ubutwari bwo gukora igikwiye, n’ubwo kidakunzwe, ubutwari bwo kurengera kwizera kwacu no gukora dufite kwizera, ubutwari bwo kwihana buri munsi, ubutwari bwo kwakira ubushake bw’Imana no kumvira amategeko yayo, ubutwari bwo kubaho, gukiranuka no gukora ibyo dutegerejweho mu nshingano zacu zitandukanye.

Umuco wa gatatu w’Umukiza ni KUBABARIRA.
Mu murimo we wo ku isi, Umukiza yabujije gutera amabuye umugore wafashwe asambana. Aramubwira ati: « Genda ntukongere gukora icyaha. »(Yohana 8:11)
Impano yo kubabarira Umukiza aduha n’ubushobozi bwo kubabarira abantu batugiriye nabi n’ubwo bashobora kwanga kwemera uruhare rwabo mu kutugirira nabi.
Kubabarira ni ngombwa kugira tube abigishwa nyabo ba Yesu Kristo.

Umuco wa kane w’Umukiza ni UKWITANGA.
Ukwitanga ni kimwe mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Kuri twe, Umukiza yatanze igitambo cy’ikirenga cy’ubuzima bwe kugirango ducungurwe.
Mubyukuri, kwitanga bigaragaza urukundo rutanduye. Urwego rw’urukundo dukunda Umwami, kubutumwa bwiza no kuri bagenzi bacu rushobora gupimwa n’ibyo twiteguye kubatambira.
Turashobora kwigomwa umwanya wo gukora umurimo w’ivugabutumwa, gukorera abandi, gukora ibyiza, n’ibindi.
Turashobora kandi gutanga uburyo bw’amafaranga mu matorero kugira ngo tugire uruhare mu kubaka ubwami bw’Imana kw’isi.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, udufashe kurushaho kwicisha bugufi, ubutwari, gushobora kubabarira no kwigomwa byinshi kubwami bwawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *