KWIGIRA ABAKIRANUTSI !

Bimaze iki kugaragara nkabakiranutsi imbere y’abantu kandi mu by’ukuri tutari bo ?

Yesu aratubwira ati:
« Mwebwe mukunda kwigira abakiranutsi imbere y’abantu ariko Imana izi imitima yanyu, kuko icyogejwe imbere y’abantu ari ikizira mu maso y’Imana. »(Luka 16:15)

Aho kwigira abakiranutsi imbere y’abantu, twagomba ahubwo kugerageza kuba abakiranutsi.
Erega, n’ubwo twakwigira abakiranutsi imbere y’abantu, Imana Yo irabona ubuhemu, ububi, akarengane n’ibibi byose duhisha mu mitima yacu.
Ariko, kubera ko Imana yanga ikibi, iratinda ikatugaragaza imbere y’abantu, igashira hanze ibyacu, kugira iburire cyangwa irinde abatazi ububi n’ubuhemu bwacu.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe gushaka kuba abakiranutsi aho gushaka kugaragara nk’abakiranutsi imbere y’abantu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *