KUVA MU MURIRO NTA CYO TUBAYE !

Abagabo batatu b’Abayuda, Shaduraka, Meshaki, na Abedunego, bakuze bitonda kandi bubahwa nk’abayobozi i Babuloni.
Ariko, kubera ko banze kunama imbere y’ishusho ya zahabu no kuyisenga, nk’uko Umwami Nebukadinezari yari yabitegetse abantu bose, babajugunye mu itanura ryaka umuriro rya shyushywe inshuro zirindwi kuruta uko byari bisanzwe.
Shaduraka, Meshaki, na Abedunego bari bizeye ko Imana izabakiza.
« Niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana. »(Daniyeli 3:17)

Nkako, igihe Umwami Nebukadinezari yitegereza mu muriro, yabonye abagabo bane bazunguruka mu itanura nta nkomyi – Shaduraka, Meshaki na Abedunego, n’undi muntu.
Yavuze ati: « Dore ndareba abantu bane babohowe bagenda mu muriro hagati, kandi nta cyo babaye. Ariko ishusho y’uwa kane irasa n’iy’umwana w’Imana. »(Daniyeli 3:25)

Umwami Nebukadinezari yahise akura abo bagabo mu muriro, abazamurwa mu ntera yo hejuru, anategeka ko Imana ya Isiraheli yasengwa.

None, uwo muntu wa kane yari nde?
Ni Yesu Kristo ubwe.
Umuriro wacu urashobora kuba ibibazo n’ibigeragezo cyangwa andi makuba, ariko niba Yesu ari kumwe natwe, umuriro uwo ari wo wose dushobora kunyuramo ntacyo uzatugiraho.
Niba noneho twemera Yesu kandi dushobora kwatura dufite kwizera nka Shaduraka, Meshaki na Abedunego, ko « nitunyura mu bibazo n’ibigeragezo cyangwa andi makuba, Yesu uri kumwe natwe azabasha kubidukiza », Yesu ntazadutenguha, azagumana natwe kandi umuriro w’ibibazo cyangwa ibigeragezo ntuzabasha na rimwe kudutwika.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Imana yacu, duhe guhora tukwizeye mu bibazo no mu bigeragezo.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center//
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

KUVA MU MURIRO ATACO TUBAYE !

Abagabo batatu b’Abayahudi, Shaduraka, Meshaki, na Abedunego, bakuze bitonda kandi bubahwa nk’abayobozi i Babuloni.
Ariko, kubera ko banse kwunama imbere y’ishusho ya zahabu no kuyisenga, nk’uko Umwami Nebukadinezari yari yabitegetse abantu bose, babataye mw’itanura ryaka umuriro uhinda incuro indwi kuruta uko vyari bisanzwe.
Shaduraks, Meshaki, na Abedunego bari bizeye ko Imana itegerezwa kubakiza.
« Asangw’ ari ko bimeze, Imana yacu dusavye ishobora kudukiza mur’ iryo tanure ry’umuriro uhinda. »(Daniyeli 3:17)

Kukaba nkako, igihe Umwami Nebukadinezari yitegereje mu muriro, yabonye abagabo bane bigendagendera mw’itanura ataco babaye – Shaduraka, Meshaki na Abedunego, n’uwundi muntu.
Yavuze ati: « Erega ndabona abantu bane babohoye, bagendagenda mu muriro hagati, kandi nta co babaye; kand’ ishusho y’uwa kane isa n’iy’ umwana w’imana. »(Daniyeli 3:25)

Umwami Nebukadinezari yaciye akura abo bagabo mu muriro, abashinga amabanga ahambaye kuruta ayo bahorana, anategeka ko Imana ya Isiraheli ariyo yosengwa.

None, uwo muntu wa kane yari nde?
Ni Yesu Kristo ubgiwe.
Umuriro wacu urashobora kuba ari ibibazo n’ibigeragezo canke ibindi vyago, ariko nimba Yesu ari kumwe natwe, umuriro uwo ari wo wose dushobora gucamwo ntaco uzotugira.
Nimba rero twemera Yesu kandi dushobora kwatura dufite kwizera nka Shaduraka, Meshaki na Abedunego, ko « nitwaca mu bibazo n’ibigeragezo canke mu bindi vyago, Yesu ari kumwe natwe azoshobora kubidukiza », Yesu ntazoduhemukira, azogumana natwe kandi umuriro w’ibibazo canke ibigeragezo ntuzoshobora na rimwe kuduturira.

IGISABISHO:
Uhoraho Mwami Imana yacu, duhe guhora tukwizeye mu bibazo no mu bigeragezo.
Ni mw’izina ridasanzwe ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisavye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center//
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

ENOUGH IS ENOUGH !

Have you ever gone through times when circumstances were so difficult that you said to yourself: « Enough is enough! »?

These times are when God allows you to go through things that seem insurmountable, times when God asks things of you that seem impossible. And there, « Enough is enough » are the words that come to mind.

Abraham was also able to say to himself « enough is enough » many times in his life.

It was too much, when God told him to leave his country, his family and his homeland.
It was too much to wait all this time to see a promise fulfilled.
He must have thought many times, « I’m too old », « it’s too late », « I’ve made too many mistakes »…
It was also too much when Abraham had to tell his nephew Lot that they must separate.
After all these « too much », when Abram had separated from Lot, the Lord said to him:
“Look around from where you are, to the north and south, to the east and west. All the land that you see I will give to you and your offspring forever. I will make your offspring like the dust of the earth, so that if anyone could count the dust, then your offspring could be counted…”(Genesis 13:14-18)

What was « too much » for Abraham and Lot was not for God.
In the same way, our « too much » is not too much for God, because nothing is difficult or impossible for God.
When we come to feel that « it is too much », when we recognize that we are at the end of our strength and our hopes, it is at this moment that God intervenes to renew his promises, to boost our hope and to manifest his power and goodness in our lives.
We therefore have no reason to become discouraged or resigned in life. Behind our “enough is enough”, God has blessings in store for us.

PRAYER:
Lord our God, grant us to never resign ourselves in life and to keep our trust in You.
It is in the precious name of your son Jesus Christ that we pray, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center//
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

TROP C’EST TROP !

Vous est-il arrivé de passer par des moments où les circonstances étaient tellement dures que vous vous êtes dit: « Trop, c’est trop ! »?

Ces moments sont ceux où Dieu permet que vous passiez par des choses qui vous semblent insurmontables, des moments où Dieu vous demande des choses qui vous semblent impossibles. Et là, « Trop, c’est trop » sont les mots qui vous viennent à l’esprit.

Abraham aussi a pu se dire « trop c’est trop » à bien des reprises dans sa vie.

C’était trop, quand Dieu lui a dit de quitter son pays, sa famille et sa patrie.
C’était trop d’attendre tout ce temps pour voir une promesse s’accomplir.
Il a dû penser bien des fois, « Je suis trop vieux », « c’est trop tard », « j’ai trop fait d’erreurs »…
C’était aussi trop, lorsque Abraham dût dire à son neveu Lot qu’il faille qu’ils se séparent.
Après tous ces « trop », lorsque Abram se fut séparé de Lot, l’Éternel lui dit:
“Lève les yeux, et, du lieu où tu es, regarde vers le nord et le midi, vers l’orient et l’occident; car tout le pays que tu vois, je le donnerai à toi et à ta postérité pour toujours…”(Genèse 13:14-18)

Ce qui était « trop » pour Abraham et Lot ne l’était pas pour Dieu.
De la même manière, nos « trop » ne sont pas trop pour Dieu, car rien n’est ni difficile, ni impossible à Dieu.
Lorsque nous arrivons à sentir que « c’est trop », lorsque nous reconnaissons que nous sommes au bout de nos forces et de nos espoirs, c’est à ce moment que Dieu intervient pour renouveler ses promesses, booster notre espérance et manifester sa puissance et sa bonté dans notre vie.
Nous n’avons donc pas raison de nous décourager ou de nous résigner dans la vie. Derrière nos « trop », Dieu nous réserve des bénédictions.

PRIÈRE:
Éternel notre Dieu, donnez-nous de ne plus jamais nous résigner dans la vie et de garder notre confiance en vous.
C’est dans le nom précieux de votre fils Jésus-Christ que nous prions, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center//
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

NDABIRAMBIWE !

Waba warigeze unyura mubihe ibihe byari bigoye kuburyo wibwiraga uti: « Ndabirambiwe! »

Ibihe nk’ibyo n’ibihe Imana yemera ko tunyura mu bintu bigoye, n’ibihe Imana itunyuza mu bintu bisa nk’ibidashoboka.
Icyo gihe, « Ndabirambiwe » n’ijambo riza mu bitekerezo.

Na Aburahamu yaribwiye « Ndabirambiwe » inshuro nyinshi mu buzima bwe.

Byari bigoye cyane, igihe Imana yabwiraga Aburahamu kuva mu gihugu cye, agasiga umuryango we ndetse na gakondo y’iwabo.
Byari bigoye cyane gutegereza igihe kinini cyose kugirango abone amasezerano yasohoye.
Agomba kuba yaranatekereje inshuro nyinshi ati « Ndashaje cyane », « biratinze », « Nakoze amakosa menshi » …
Byari bigoye cyane igihe Aburahamu yagombaga kubwira mwishywa we Loti ko bagomba gutandukana.
Nyuma y’ibi byose byari « bigoye », Aburahamu amaze gutandukana na Loti, Uwiteka yaramubwiye ati:
“Rambura amaso urebe, uhere aho uri hano, ikasikazi n’ikusi, n’iburasirazuba n’iburengerazuba. Igihugu cyose ubonye ni wowe nzagiha n’urubyaro rwawe iteka ryose. Kandi nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’umukungugu wo hasi… ”(Intangiriro 13:14-18)

Icyari « kigoye » kuri Aburahamu na Loti ntabwo cyari uko ku Mana.
Muri ubwo buryo, « biragoye » cyangwa
« ntibishoboka » ntabwo biba bigoye cyangwa bidashoboka ku Mana, kuko ntakintu kigoye cyangwa kidashoboka ku Mana.
Iyo dutangiye kumva ko « bitunaniye », ko « tubirambiwe », iyo tubonye ko turi ku iherezo ry’imbaraga zacu n’ibyiringiro byacu, icyo gihe ni bwo Imana iba igira igaragaze uruhare rwayo mu kuvugurura amasezerano yayo, mu kutwongerera ibyiringiro byacu kandi nibwo haba hageze ko igaragaza imbaraga zayo n’ubuntu bwayo mu buzima bwacu.
Ntabwo rero dufite impamvu yo gucika intege cyangwa kwiheba mu buzima. Inyuma ya « Ndabirambiwe », Imana ifite imigisha iduteganyirije.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kutazigera twiheba mu buzima no gukomeza kukwiringira.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center//
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA