ESE TWABASHA GUHINDURA IMITEKEREREZE YACU ?

Kugira umuntu ahinduke by’ukuri, areke kugendera mu cyaha, agomba guhindura imitekerereze ye.

Mu ibaruwa rya kabiri Pawulo yandikiye abakorinto, agira ati:
« Nubwo tugenda dufite umubiri w’umuntu ntiturwana mu buryo bw’abantu, kuko intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi. Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomōrere Kristo. »(2 Abakorinto 10: 3-5)

Iri jambo rije rihamya ko dufite ubushobozi ku mitekerereze yacu ndetse n’iyabandi bantu.
Ngo « dufite imbaraga zo gukubita hasi impaka n’ikintu cyose kirwanya kumenya Imana. »
Izo mbaraga ziri muri twe, tugomba kuzikoresha tukimura ibibi biturimo, hanyuma tukimika Kristo Yesu muri twe, tukakira n’icyo yaduhaye amaze gupfa ku musaraba.
Kristo Yesu apfa ku musaraba, umubiri we watanyuwe kugira ngo twebwe tubeho twuzuye.

Birashoboka rero ko duhindura imitekereze yacu ndetse tukabaho mu buzima bwiza buhimbaza Imana mu mahoro yuzuye duhabwa n’Umwami wacu Yesu Kristo.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhishurire icyo Kristo Yesu yakoze ku bwacu ku musaraba.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo dusenze tubyizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *