UMWAKA MUSHYA N’IBINTU BISHYA

Witeguye kwakira ibintu bishya mu buzima bwawe?
Witeguye kugira icyo uhindura mu buzima bwawe?
Muri uyu mwaka watangiye uyu munsi, IMANA irashaka gukora ibintu bishya mu buzima bwacu.

« Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti “Dore byose ndabihindura bishya.” Kandi iti “Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.” »(Ibyahishuwe 21:5)

Ibintu byose nibibe bishya muri uyu mwaka.
Abanzi bacu babe inshuti zacu,
Ibyatugoye byose byorohe,
Ibitashobokaga kuri twe bishoboke,
Amadeni yacu yose aseswe,
Indwara zitakiraga zikire,
Ibintu byose Satani yatwibye tubisubizwe,
Imiryango yose y’umunezero yari ifunze, ifungurwe, n’ibindi.
Amen.

IMANA irashaka gukora ibyo bintu byose mu buzima bwacu.
Ese turashyigikiye ibikorwa byayo?

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

2 réponses sur “UMWAKA MUSHYA N’IBINTU BISHYA”

  1. Yego rwose, kuko kutabishyigikira nigihombo cyacu. Kuko tutanabishyigikiye Imana irihagije Kandi irashoboye.Rero gushyigikira ibikorwa by’Imana nukwitegwnyiriza

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *