Abantu benshi babaho bafunze…
si muri gereza ifite iminyururu igaragara, ahubwo muri gereza yo mu mutima yuzuye ukwicira urubanza, ipfunwe n’ibikomere by’amateka yabo.
Baragenda, baravuga, barabaho…
ariko imbere muri bo, baracyaboshye.
Kuki?
Kubera ko bakomeje kwizirika ku makosa yabo ya kera.
Abenshi baravuga bati:
“Imana ishobora kumbabarira… ariko njye sinabyemera.”
Bakomeza gusubiramo amakosa yabo mu bitekerezo,
bakiyitaho nabi,
bakiyicira urubanza.
Nyamara ukuri kw’Imana kurasobanutse:
«Nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.»
(1 Yohana 1:9)
Iyo Imana ibabariye:
•ntikomeza kugucira urubanza
•ntikomeza kugushinja
•ntikomeza kukwibutsa ibyaha byawe bya kera
•irakwakira nk’umwana wayo
Ariko wowe… ugakomeza kuguma muri gereza.
Si uko urugi rufunze…
ahubwo ni uko wanga gusohoka.
Ukuri kwo mu mwuka: Gereza yawe ntifunze.
Urugi rwaramaze gufungurwa n’ubuntu bw’Imana.
Yesu yishyuye igiciro.
Imbabazi zatanzwe.
Iteka ryo gucirwaho urubanza ryakuweho.
Nyamara benshi baguma bicaye muri gereza yabo…
kuko banga kwemera ko babohowe.
Kwanga kwibabarira
ni ukubaho nk’aho ubuntu bw’Imana butabaho.
Ni nko kuvuga nk’imbohe iti:
“Nzi ko urugi rufunguye…
ariko ndahitamo kuguma hano,
kuko numva ntabikwiye gusohoka.”
Ubuntu si imbabazi gusa…
ni imbaraga ihindura ubuzima.
Tito 2:11–12 havuga hati:
«Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse,
butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi,
no kubaho twirinda, dukiranuka kandi twubaha Imana muri iki gihe.»
Ibi bisobanura ko:
•ubuntu butagusiga uko wari uri
•buraguhagurutsa
•buragukiza
•bugaha ubuzima bwawe isura nshya.
Ubuntu ntibuvuga ngo: “Si ikibazo.”
Buvuga buti:
“Warababariwe… none tangira kubaho ubuzima bushya.”
Intambara nyayo si iyo kurwanya ibyahise byawe…
ahubwo ni iyo kurwanya ikinyoma kikubwira ko ugikwiye gucirwaho urubanza.
Si Imana ikuboshye…
ni uko wibona.
Kuko ukuri kw’Imana kuvuga kuti:
«Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho.»(Abaroma 8:1)
Niba Imana itagucira urubanza,
ni kuki wowe ukomeza kwicira urubanza?
Niba Imana yarakubohoye,
ni kuki ugikomeza kwibona nk’imbohe?
KWAKIRA UBUNTU
Si ukwitwaza icyaha…
ahubwo ni ukwemera ubuntu bw’Imana.
Ni:
•kwemera imbabazi
•kwireba nk’uko Imana ikubona
•kureka kwicira urubanza
•kubaho mu mudendezo
Ni ukuvuga uti:
“Niba Imana yarambabariye, nanjye sinzanga izo mbabazi.”
SOHOKA!
Uyu munsi, Imana ntigusaba kongera kwishyura…
iragusaba gusohoka.
Sohoka mu kwicira urubanza.
Sohoka mu ipfunwe.
Sohoka mu kwiyanga.
Ntukiri imbohe.
Uri mu mudendezo—tangira kubaho nk’umuntu wabohowe.
Urugi rurafunguye.
Ubuntu buragutegereje.
Ntukagume muri gereza
Imana yamaze kugufungurira urugi.
ISENGESHO:
Mwami, nemeye ko wamaze kumbabarira.
Mfasha kwakira ubuntu bwawe.
Mbohora mu kwicira urubanza no mu kwiyanga.
Mpa imbaraga zo gusohoka muri iyi gereza yo mu mutima
no kubaho mu mudendezo wampaye.
Amen.
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA
