REKER’AHO GUSEBYA ABANDI

N’ubwo hari abantu bakunda kugenda basebya abandi nabi cyangwa babacira urubanza. Yakobo arabinenga, avuga ko gusebya no gucira imanza abandi ari ugucira imanza amategeko y’Imana ubwayo.

« Bene Data, ntimugasebanye. Usebya mwene se cyangwa agacira mwene se urubanza aba asebya amategeko, kandi ni yo aba aciriye urubanza. Ariko nucira amategeko urubanza ntuba uyashohoje, ahubwo uba ubaye umucamanza. »(Yakobo 4:11)

Abantu tubabona uko, sitwe tuba twarabagize uko bari.
Iyo rero twubahutse kubacira urubanza mu mutima, tuba turuciriye n’Imana yabagize uko bari.
Byongeye, gusebya umuntu, ni ukwigira umucamanza. Ibyo nabyo birababaza Imana.
Mbega wowe, uri igiki kugira wubahuke gucira urubanza Imana n’amategeko yayo?
Reker’aho iyo ngeso yo kugenda urasebya abandi.

ISENGESHO:
Uwiteka Imana yacu, duhe kutazongera gucira abandi imanza no kubasebya.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *