IGITEKEREZO CYO KUGAMBANIRA IZUKA

Mu gitondo cya Pasika, mu gihe abagore bari mu nzira, bamwe mu barinzi binjira mu mujyi babwira abatambyi bakuru ibyabaye byose. Abatambyi baca bagisha inama abayobozi b’abaturage, bafata icyemezo cyo guhisha ibyabaye.

« Bateranira hamwe n’abakuru bajya inama, bagurira abasirikare ifeza nyinshi bati “Mujye muvuga muti ‘Abigishwa be baje nijoro dusinziriye, baramwiba.’ Umutegeka naramuka abyumvise tuzamwemeza, namwe tuzabakiza amakuba.” Nuko baherako bijyanira ifeza, babigenza uko bohejwe. Iryo jambo ryamamara mu Bayuda na bugingo n’ubu. »(Matayo 28:12-15)

Uko, niko bahimbye igitekerezo cyo kugambanira ko izuka ari ikinyoma.
Noneho, niba Yesu atarazutse, kwizera kwa gikristo kwaba ari impfabusa, kandi:

1. Twaba tubayeho ubuzima budafite ishingiro
Ukwizera kwacu kwaba kwibeshya kandi nta gaciro gufite:
« Niba Kristo atazutse ibyo tubwiriza ni iby’ubusa, no kwizera kwanyu kuba kubaye uk’ubusa. »(1 Abakorinto 15:14)
« Kandi niba Kristo atazutse kwizera kwanyu ntikugira umumaro. »(1 Abakorinto 15: 17a)

2. Twaba tubayeho ubuzima tutababariwe ibyaha byacu
Yesu yatanzwe kubw’ibyaha byacu, kandi « yazutse kugira ngo dutsindishirizwe. »(Abaroma 4:25)
Niba rero Kristo atarazutse, kwizera kwacu ntikugira umumaro; turacyari mu byaha byacu. Noneho n’abasinziriye muri Kristo bararimbutse.(Soma 1 Abakorinto 15:17-18)

3. Twaba tubayeho ubuzima nta ntsinzi
Niba Yesu yazutse, yatsinze urupfu n’ikibi kandi bivuze ko natwe dushobora gutsinda ikibi.
« Turushishwaho kunesha n’uwadukunze. »(Abaroma 8:37)
Ariko, niba atarazutse, tugomba kubaho ubuzima butagira intsinzi ku rupfu no mu bibi byose.

4. Twaba tubayeho nta byiringiro
Izuka rya Kristo riratangaza iryacu! Hatari irye, ibyiringiro byacu byo kuzuka ntabyabaho.
« Ubwo twateranijwe na we gusangira urupfu nk’urwe, ni ko tuzaba duteranijwe na we gusangira kuzuka nk’ukwe. »(Abaroma 6:5)

Ngiyo intego yubu bugambanyi, kugirango dukomeze gutinya urupfu no kuba imbata z’icyaha n’ibibi byose.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kutigera tugira uruhare muri uyu mugambi wo kurwanya izuka rya Yesu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center//
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *